12/08/2024
MU NKURU IHERUTSE *Twabagejejeho inkuru kuri* (A)
Tugiye kuvuga kuri *Hepatite B, na C*
••••••••••••••••••••••••••••••••••••••••
Iyo havuzwe *hepatite,* benshi bahita bagira ubwoba kandi bagahita bumva indwara idakira, kandi ihenze kuyivura, yandurira mumibonano n'ibindi bitandukanye.
Aha reka tubanze tubibutse ko *Hepatite* ziri mu byiciro n'amoko anyuranye hagendewe aho yaturutse.Gusa bwose bukaba uburwayi bufata Umwijima kandi bushobora gutera ibibazo binyuranye harimo kwangirika K'umwijima,kanseri yawo nibindi birimo N'urupfu.
Habaho *hepatite* iterwa N'imiti, Hakaba iyiterwa N'inzoga,Hakanabaho iterwa na Virusi arinayo izwi cyane ninayo tugiye kuvugaho muri iyi nkuru.
HEPATITE IRANGWA NIKI?
°°°°°°°°°°°°°°°°°°°°°°°°
Akenshi iyo *Hepatite* ikigufata nta bimenyetso uhita ugaragaza,Gusa uko virusi zigenda zororoka mu mubiri niko ugenda ugaragaza ibimenyetso. *Muri byo twavugamo:*
★Umunaniro udafite impamvu ndetse ukagira isesemi.
★Kunanirwa kurya (Ikizibakanwa)Kuribwa mu nda cyane cyane ahaherereye umwijima (munsi y'imbavu iburyo).
★Ushobora kugira Umuriro ariko utari mwinshi cyane.
★Amaso y'umuhondo N'uruhu rurimo ibara ry'umuhondo gusa kuri *Hepatite* B na C iyo zamaze kuba karande nta bimenyetso zongera kugaragaza kugeza igihe Umwijima wamaze kwangirika niho hongera kuboneka ibimenyetso *Nko:*
★Kubyimba Inda kandi igakomera cyane ukarwara ibinya mungingo,mu biganza no mu birenge.
*Hepatite B na C* byenda guhuza muburyo yanduriramo,ariko hazamo itandukaniro rito.
Iyi virusi ya B yandura iyo amaraso yawe ahuye n'amaraso cg se amatembabuzi y'umuntu uyanduye.Muri macye yandura kimwe nuko virusi ya SIDA yandura.
★Gutizanya ibikoresho bikomeretsa.
★Gukora imibonanompuzabitsina idakingiye
★ndetse n'umubyeyi ashobora kuyanduza umwana amubyara.
*hepatite C* iyi nayo yandurira mu maraso yanduye ariko ni gacye yandurira mu mibonano mpuzabitsina,gusa gukora imibonano n'abantu benshi cg se ikomeretsa(nko mu kibuno)byongera ibyago. 0788877177