G.S St_luc Shingiro All Promotion

G.S St_luc Shingiro All Promotion To give information

Al Hilal SC moved up in the Rwanda Premier League after their Matchday 10 win 💙🔥
09/12/2025

Al Hilal SC moved up in the Rwanda Premier League after their Matchday 10 win 💙🔥

09/12/2025
Urwego rw’Ubugenzacyaha,RIB, rwatangaje ko rwafunze Twagirayezu Jean Paul, Umuyobozi ushinzwe imirimo rusange mu Karere ...
07/12/2025

Urwego rw’Ubugenzacyaha,RIB, rwatangaje ko rwafunze Twagirayezu Jean Paul, Umuyobozi ushinzwe imirimo rusange mu Karere ka Nyabihu.

RIB ivuga ko akurikiranweho ibyaha byo kwigwizaho umutungo no kutawumenyekanisha ku Rwego rw’Umuvunyi nkuko biteganywa n’amategeko.

Twagirayezu afungiwe kuri Sitasiyo ya RIB ya Rwezamenyo mu gihe hagitunganywa dosiye ku byaha aregwa kugirango ishyikirizwe Ubushinjacyaha.

07/12/2025
🚨 AMAKURU MASHYA 🚨Mohamed Salah utari mu bihe byiza ndetse umutoza wayo, Arne Slot, akaba atari kubiha agaciro, byongere...
07/12/2025

🚨 AMAKURU MASHYA 🚨

Mohamed Salah utari mu bihe byiza ndetse umutoza wayo, Arne Slot, akaba atari kubiha agaciro, byongereye imbaraga amakipe yo muri Arabie Saoudite amwifuza.

Harabura igihe kitageze ku kwezi kugira ngo isoko ry’abakinnyi ryo muri Mutarama 2026, rigere. Amakipe atandukanye yamaze kumenya neza aho azatera icyumvirizo ashaka abakinnyi bo kuzayafasha.

Liverpool ifite Igikombe cya Shampiyona y’u Bwongereza giheruka, ntabwo yahiriwe n’intangiriro z’umwaka w’imikino wa 2025/26, ndetse na rutahizamu wayo Mohamed Salah akaba ntacyo ari kuyifasha gihambaye.
Mu mikino ibiri iheruka, Arne Slot yafashe umwanzuro wo gutangira gushaka andi mahirwe, ahitamo kujya abanza hanze y’ikibuga uyu mukinnyi.

Mirror Football yatangaje ko kubera umubano wajemo agatotsi hagati y’ikipe n’uyu mukinnyi, gifite amakuru ko amakipe yamwifuzaga yo muri Arabie Saoudite yatangiye kongera kumuganiriza.

Musenyeri Smaragde Mbonyintege yabonye izuba mu mwaka w’i 1947 hari ku i Tariki 2 Gashyantare yavukiye ahitwa Rutobwe ub...
07/12/2025

Musenyeri Smaragde Mbonyintege yabonye izuba mu mwaka w’i 1947 hari ku i Tariki 2 Gashyantare yavukiye ahitwa Rutobwe ubu ni mu karere ka Kamonyi. Kuri uyu munsi muri 2025 akaba ari umusaza w’imyaka 78 ya mavuko. Mu rugendo rwe rwa mashuri, abanza yayize ku ishuli ribanza rya Cyeza maze ayisumbuye icyiciro rusange ayiga ku ishuri rya Ecole de Science Byimana ni mu gihe icyiciro gisoza ayisumbuye yacyize mu iseminari nto ya Vincent de Paul iherereye I ndera mu mujyi wa Kigali.

Nyuma yaho musenyeri Mbonyintege yaje kwiga amasomo ya Filozofi na Tewolojiya mu iseminari ya Nyakibanda iri I Gishamvu mu karere ka Huye, aya masomo yayize imyaka igera kuri itandatu hagati y’umwaka w’i 1969-1975. Asoje aya masomo yaje guhabwa ubupadiri muri diyoseze ya Kabgayi ku I Taliki 20 Nyakanga 1975. Nyuma yaho yaje gukomereza amasomo muri Kaminuza ya Pontifical Gregorian University iherereye I Roma mu butaliyani akaba yarahize amasomo y’icyiciro cya gatatu cya Kaminuza "Masters" mu bijyanye n’iyobokamana akaba yarize muriyi Kaminuza hagati y’umwaka w’I 1979- 1983. Nyuma yaho yaje gukomeza amasomo y’icyiciro gihanitse PHD nabwo muriyi Kaminuza aho yaje gusoza amasomo ye mu ishami ry’iyobokamana. Kurubu akaba afite impamyabumenyi y’ikirenga "PHD" mu bijyanye n’iyobokamana.

Mu rugendo rwe Musenyeri Smaragde Mbonyintege yakoze imirimo itandukanye mu idini ya kiliziya Gatolika :
1975-1979 , yabaye Padiri muto wa paruwasi ya Kabgayi abifatanya no kuba umwarimu mu Iseminari nto ya Mutagatifu Yohani, iyi paruwasi yari imaze igihe gito ishinzwe ku Kamonyi, kugira ngo ijye yakira abagize umuhamagaro wo kuba abasaseridoti bakuze. Mwiyo myaka kandi yari na Padiri ushinzwe Umuryango w’Ivugururwa muri Roho Mutagatifu (Charismatic Renewal) guhera mu mwaka w’i 1978 yabaye kandi Padiri Mukuru wa Seminari nto ya Mutagatifu Yohani ku Kamonyi.
1979 - 1983 nkuko twabigarutseho haruguru yagiye gukomereza amashuri ye i Roma muri Kaminuza ya Pontefical Gregorian University , akaba yarize ishami rya Tewolojiya akaba yarahakuye impamyabumenyi y’icyiciro cya gatatu cya Kaminuza "Masters" ndetse n’impamyabumenyi y’icyiciro gihanitse "PHD"
1983 - 1996 : Musenyeri Smaragde yari umwarimu mu Iseminari Nkuru ya Nyakibanda mu karere ka Huye, akaba yari na Padiri ushinzwe ibya roho muri iyo Seminari. Muri icyo gihe kandi yari n’umwarimu mu ishuri rihuza za Novisiya ry’i Butare.
Guhera mu mwaka w’i 1996 Musenyeri Smaragde Mbonyintege yatangiye umurimo wo kuba Padiri Mukuru wa Seminari Nkuru ya Nyakibanda.
Tariki ya 22 Mutarama 2003, Papa Yohani Pawulo wa II, yagize Smaragde Mbonyintege umwe mu nkoramutima za Papa (Chapelain de sa Sainteté). Icyo gihe kandi yari Umuyobozi w’ikinyamakuru ‘Urumuri rwa Kristu’ cyandika ku bijyanye n’ubuzima bwa roho na Tewolojiya.
Tariki ya 21 Mutarama 2006, Papa Benedigito wa XVI yamutoreye kuba Umushumba wa Diyosezi ya Kabgayi. Yaje guhabwa Ubwepisikopi ku wa 26 Werurwe 2006 ; maze kuva ubwo akora imirimo inyuranye igenewe Umwepiskopi muri Diyosezi ya Kabgayi, mu Nama Nkuru y’Abepiskopi mu Rwanda no mu mahuriro anyuranye y’Inama z’Abepiskopi bo mu bihugu by’Akarere k’Ibiyaga Bigari.

Taliki ya 2 Gicurasi 2023 akaba aribwo hashyizwe itangazo hanze n’intumwa ya Papa Francis mu Rwanda ko padiri Balthazar Ntivuguruzwa yagizwe umwepisikopi mushya wa Diyoseze ya Kabgayi. Musenyeri yasimbuwe kuri uyu mwanya awumazeho imyaka isaga 17 akaba mu bihe yari ayoboye iyi disyoseze abakirisitu Gatolika bamwibukira ku mutima w’Impuhwe n’urukundo bye ndetse n’inama zuje ubwenge bwinshi yatangaga.

13/11/2025
 RIB yataya muri yombi abagabo batatu bakekwaho za sitasiyo za esense zitandukanye mu gihugu amafaranga arenga miliyoni ...
13/11/2025



RIB yataya muri yombi abagabo batatu bakekwaho za sitasiyo za esense zitandukanye mu gihugu amafaranga arenga miliyoni 17.

Aba bafashwe nyuma yuko RIB yakiriye ibirego bitandukanye biva muri izi sitasiyo za Lisanzi aho zibwaga mu buryo bumwe.

Abafashwe ni Nsabimana Straton ari na we muyobozi w’agatsiko kagizwe na Ntagwabira Vincent na Mwesigye Paul.

Address

Musanze/Shingiro
Ruhengeri

Alerts

Be the first to know and let us send you an email when G.S St_luc Shingiro All Promotion posts news and promotions. Your email address will not be used for any other purpose, and you can unsubscribe at any time.

Contact The Business

Send a message to G.S St_luc Shingiro All Promotion:

Share